Icenova - Mutima Lyrics

 Icenova - Mutima Lyrics



Verse 1:


Ndakubona urenga

Nkumva nagukurikira

Duca inzira z'imbusane nkubura nkubona

Nabuze uko ngenza

Aya marangamutima

Icyampa power

Nasubiza ibi bihe inyuma

Icyuho wateye uyu Mutima

Kubica kuruhande naba nigiza nkana

Bihora bigaruka ntaho kubikwepera

Furi zo gusepera ama high no gupevera

Niwowe nsabwa

Niko niyumva

Ndakubona wijijisha gusa urashona

Iforomo iponda

Byose iravanga

Ukuri cyo nganirira muganga


Chorus:


Mutima ugurura maze ninjire

Nta by'uwakabiri nshaka uwa mbere

Nakatiye imikino ndi serieux

Reka dukore ibyuzuye

Mutima ugurura maze ninjire

Nta by'uwakabiri nshaka uwa mbere

Nakatiye imikino ndi serieux

Reka dukore ibyuzuye


Verse 2:


Inzozi zihenda kurusha imiringa

Mwemeragato bica mu matwi birenga

Nyirikirezi utaramenye yuko cyera

Yabadutse asanga izuba riri kurenga

Sinshaka kuzasazira mu mayira

Icyo wampaye umuhungu narakwamye

Ntiza umwanya Umutima n'igihe

Va mu kashize dore ibijyambere

Tuve mu mpanga mbera muganga

Nanjye ndishyura uwo muti n'urukingo

Niwowe mbura nkabura amahoro

Ngwino wese tubijyanemo


Chorus:


Mutima ugurura maze ninjire

Nta by'uwakabiri nshaka uwa mbere

Nakatiye imikino ndi serieux

Reka dukore ibyuzuye

Mutima ugurura maze ninjire

Nta by'uwakabiri nshaka uwa mbere

Nakatiye imikino ndi serieux

Reka dukore ibyuzuye

No comments:

Sam Smith - Love Is A Stillness Lyrics

Sam Smith - Love Is A Stillness Lyrics  Love is a stillness I never knew You are the ground when I'm not strong Even the silence remembe...